1. SOBANURA AMAGAMBO AKURIKIRA :
1) Inzira
nyabagendwa.Ing.2
R/Ni imbago zose
z’imihanda minini, amabarabara, aho abantu nyamwinshi bahurira, aho imodoka
nyinshi zihagarara, inzira n’utuyira two ku muhanda, ibiraro, ibyombo, muri
rusange imihanda nyabagendwa igendwamo ku butaka.
2) Umuhanda.
Ni igice cy’inzira
nyabagerwa kinyurwamo n’ibinyabiziga ikaba yagira imihanda myinshi.
3) Inzira
y’ibinyabiziga.
Ni umuhanda n’inzira
ziwukikije.
4) Igisate
cy’umuhanda.
Kimwe mu bisate
bigabanyije umuhanda mu burebure bwawo.
5) Agahanda
k’amagare.
Igice cy’inzira
nyabagerwa cyahariwe amagare na velomoteri kigaragazwa n’ikimenyetso
cyabigenewe.
6) Isangano.
Ahantu
hose imihanda ihurira
7) Inkomane.
Aho
umuhanda wisukira mu wundi.
8) Akayira.
Inzira
ifunganye yagenewe abanyamaguru, ibinyabiziga by’ibiziga bibiri.
9) Inzira
y’igitaka.
Inzira
nyabagerwa yagutse ariko itanyurwamo n’ibiziga bibiri.
10) Urusisiro.
Ahantu
hari amazu yegeranye cg afatanye.
11) Umuyobozi.
Ni
umuntu wese utwaye ikinyabiziga cg uyobora mu nzira nyabagerwa inyamaswa cg
amatungo.
12) Umukozi
ubifitiye ububasha.
Umukozi
wambaye mu buryo bugarara imyenda iranga imirimo ashinzwe.
13) Ikinyabiziga.
Igikoresho
cyose gikoreshwa mu gutwara ibintu n’abantu ku butaka, igihingishwa, gikoreshwa
mu nganda n’ahandi.
14) Ikinyamitende.
Ikinyabiziga
cyose kigendeshwa n’ingufu z’abantu nk’igare,…
15) Igare.
Ikinyamitende
cyose cy’ibiziga bibiri
16) Velomoteri.
Ikinyabiziga
gifite ibiziga bibiri kandi gifite moteri itarengeje imbaraga za KvA 4
n’umuvuduko ntarengwa ukaba 60km/h
17) Ipikipiki.
Ikinyabiziga
cyose cy’ibiziga bibiri gifite moteri ukuyemo za velomoteri.
18) Ikinyamitende itatu cg ine.
Ibinyabiziga
bifite moteri itarengeje KvA15
19) Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri.
Ikinyabiziga
cyose gifite moteri kandi kigendeshwa gusa n’ibikigize.
20) Imodoka.
Ikinyabiziga
cyose kigendeshwa na moteri uretse za velomoteri, amapikipiki, imashini zihinga
cg zikurura izindi.
21) Romoroki.
Ikinyabiziga
cyose cyagenewe gukururwa.
22) Makuzungu.
R/
Ni romoroki iyo ariyo yose ifatishwa ku kinyabiziga gikurura.
23) Romoroki ntoya.
R/ Romoroki ifite ibiro
bitarenga 750
24) Ibinyabiziga
bikomatanye cg ibinyabiziga bikururana.
R/ Ibinyabiziga
bikomatanye bigenda nkaho ari kimwe.
25) Ikinyabiziga
gifanije.
R/ Ni ikinyabiziga
gikomatanye kimwe ari ikinyabiziga ikindi ari makuzungu
26) Ikinyabiziga
gikururana kabiri.
R/ Ikinyabiziga
gifatanije n’ikindi ari makuzungu.
27) Uburemere bwite
R/ Uburemere
bw’ikidapakiye.
28) Uburemere
bwikorewe
R/ Uburemere bwite
hongewemo uburemere bw’imizigo.
29) Uburemere
ntaregwa bwemewe
R/Uburemere bugendanwa.
30) Guhagarara
umwanya munini
R/ Igihe kiruta igihe
ikinyabiziga giharara hinjiramo abantu cg ibintu.
31) Guhagarara
umwanya muto.
R/Igihe ikinyabiziga
giharara kugira ngo abantu bajyemo cg ibintu bijyemo.
32) Akagarura
rumuri. Ing.2(30)
R/ Akantu karabagirana
gasubiza urumuri ku kirwohereje.
33) Ikinyabiziga
ndakumirwa
R/ Ibinyabiziga
by’abapolisi, Ibizimya inkongi, Ibitwara abarwayi, aho bijya bigiye gutabara
birangwa n’intabaza irabagira cg irangurura amajwi.
34) Amatara
y’urugendo. Ing.2(32)
R/Amatara y’ikinyabiziga
amurika imbere mu muhanda mu ntera ndende
35) Amatara yo
kubisikana .Ing.2(33)
R/ Amatara
y’ikinyabiziga amurika inzira nyabagerwa atagobye guhuma ibinyabiziga bituruka
imbere.
36) Amatara
ndangambere. Ing2(34)
R/ Amatara y’ikinyabiziga
akiranga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere.
37) Amatara
ndanganyuma. Ing.2(35)
R/ Amatara
y’ikinyabiziga akiranga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe inyuma.
38) Amatara kamena-bihu y’imbere.Ing.2(36)
R/
Amatara y’ikinyabiziga abonesha neza imbere yacyo mu gihe cy’igihu, cy’imvura
nyinshi, cy’urubura cg cy’umukungugu.
39) Amatara kamena-bihu y’inyuma.Ing.2(37)
R/
Amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi yerekana ubugari bwacyo uburebeye inyuma,
mu gihe cy’ibihu, cy’urubura cg mu bihe by’umukungugu.
40) Amatara yo kubisikana..Ing.2(33)
R/
Amatara magufi.
41) Amatara yo gusubira inyuma.Ing.2(38)
R/
Amatara abonesha inzira inyuma y’ikinyabiziga, akereka n’abandi ko icyo
kinyabiziga kiri gusubira inyuma.
42) Itara ndangacyerekezo. Ing.2(39)
R/
Cg ikinnyoteri, Itara ry’ikinyabiziga ryereka abandi bagenzi ko ikinyabiziga
gishaka gukata.
43) Itara rishakisha. Ing.2(40)
R/
Itara rihindukizwa rishobora kureba ikintu kiri no mu mpande zacyo.
44) Itara ndangamubyimba. Ing.2(41)
R/
Itara ndangaburumbarare, itara ry’ikinyabiziga ryerekana ubugari
bw’ikinyabiziga haba inyuma cg imbere.
45) Ubuso bubonesha. Ing.2(42)
R/
Ubuso busohokana urumuri, cg ubuso burabagiranamo urumuri ku tugarurarumuri.
46) Itara ry’umuhondo. Ing.2(43)
R/
Umuhondo wiganje, cg usa n’icunga rihishije cg umuhondo wiganje.
47) Ukuboko kuzamuye k’umukozi ubifitiye
ububasha kuvuga iki ?
R/
Kuvuga ko umugenzi wese agomba guhagarara keretse uwageze mu masangano ugomba
guhita ahava.
48) Ukuboko cg amaboko atambitse ategeka iki
?Ing.5(2b)
R/
Hategekwa guhagarara abaturuka mu cyerekezo gisanganya amaboko arambuye.
49) Kuzunguza intambike itara ritukura bivuga
iki ?
R/
Hahagarara abo iryo tara rireba.
B.
50) Vuga batanu mu bakozi babifitiye
ububasha.Ing.3
R/
Ba ofosiye na ba suzofiye bo muri polisi y’igihugu bari mu kazi.
Ba
kaporali na abapolisi bo muri Polisi y’igihugu igihe bari mu kazi.
Abapolisi
bo mu mutwe ushinzwe umutekano mu muhanda.
Abakozi bo mu biro
by’amateme.
Abakozi ba gasutamo.
Abakozi bo mu biro
by’imisoro.
Abakozi b’ikigo
cy’ubucyerarugendo.
Abakozi bo mu biro bya
Ministeri ishinzwe gutwara ibintu n’ibintu babiherewe uburenganzira na
Ministiri w’ubutabera.
51) Vuga ibintu
bitanu umugenzi wese uguweho n’impanuka asabwa ?Ing.4
R/
Guhita ahagarara niba bishoboka.
Gukora
uko ashoboye kugirango badahungabanya uburyo bwo kugendera mu muhanda.
Kwirinda
guhindura ibimenyetso,
Kumenyesha
no gutumaho abubahiriza amahoro bari hafi aho.
52) Ni ryari umuyobozi wese ategetswe kugaragaza
umwirondoro we ?Ing.4(4)
R/
Iyo abandi bantu bahuye n’impanuka babimusabye.
53) Ni ryari umuyobozi agomba guhita akuraho
ikinyabiziga cye gihagaze umwanya munini cg muto ?
R/Ni
igihe abisabwe n’umukozi ubifitiye ububasha.
54) Ni ryari umugenzi wese agomba kubahiriza
ibimenyetso byashyiriweho gutunganya uburyo bwo kugenda mu muhanda ?Ing.5(5)
R/
Igihe bitunganijwe neza kandi bigaragara bihagije.
55) Ibitegekwa birusha ibindi gukomera ni ibihe
?Ing.5(6)
R/
Ni ibitegekwa n’abakozi babifitiye ubushobozi.
56) Vuga ikintu utagomba kwibagirwa igihe ugiye
gutwara ikinyabiziga kigendeshwa na moteri?Ing.6(1)
R/
Ni uruhushya rwo gutwara icyo kinyabiziga.
56) Sobanura kandi uvuge abagomba impushya zikurikira
:Ing.6(2)
a) Urwego
A : Amapikipiki n’ibinyamitende itatu biriho cg bidafite intebe ku
ruhande. Imyaka 18
b) Urwego
B : Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya 8 ntarengwa
habariwemo n’uw’umuyobozi. Imyaka 18
Imodoka
zagenewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni 5
Ibinyamitende
ine bifite moteri.Imyaka 18
c) Urwego
C: Imodoka zagenewe gutwara ibintu bifite uburemere bwemewe burenga toni
5.Imyaka 20
d) Urwego
D: Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya irenga 8
hatabariwemo umwanya w’umuyobozi. Imyaka 20
e) Urwego
E. Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri mu rwego
rwa B, C, D. Imyaka 20
f) Urwego
F: Ibinyabiziga bidasanzwe (imashini zihinga, ...) Imyaka 18
57) Izindi
modoka zitaboneka muri izi nzego zibarirwa mu ruhe rwego ?
R/
Ni mu rwego rwa B.Ing.6(3)
58) Ni ryari uruhushya rw’ibinyabiziga rutangwa
burundu ?Ing.6(4)
R/
Ni igihe ubazwa azi amategeko y’umuhanda n’igihe ubazwa azi bihagije gutwara
ikinyabiziga cyo mu rwego asabira uruhushya rwo gutwara.
59) Uruhushya rw’agateganyo rufite agaciro ku
zihe nzego ?
R/
Rufite agaciro ku nzego zose.
60) Ni ryari ufite uruhushya rw’agateganyo
ashobora gutwara ikinyabiziga ?
R/
Ni igihe ari kumwe n’umuyobozi ufite uruhushya rwo gutwara icyo kinyabiziga.
61) Vuga ikintu kiranga ikinyabiziga kigirwaho.
R/
kirangwa n’inyuguti ya L yanditswe mu ibara ry’ubururu kandi n’uburebure butari
hasi ya 15cm. Cg icyapa cy’umweru cyanditsweho « Auto-Ecole ».
62) Iyo uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga
rutakaye rusimburwa n’iki ?Ing.6(6)
R/
Rusimburwa n’inyandiko yarwo mu minsi itarenga 15.
63) Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwimwa cg
rwamburwa nde ?
R/
Abantu barwaye amaso ku buryo bitakosorwa n’indorerwamo.
Abantu
batumva n’izindi ndwara zabuza ingingo gukora neza.Ing.6(8)
64) Iyo rwambuwe rwamburwa na nde kandi bigenda
gute ?
R/
Rwamburwa na Prokireri wa Repubulika abonye icyemezo cya muganga wa
Leta.Ing.6(8)
65) Ni
bande batagomba kugendana impushya zatangiwe mu Rwanda?Ing.6(9)
R/
Abantu bataramara umwaka mu Rwanda ariko bafite uruhushya mva mahanga rwemewe.
66) Vuga
ibintu bitanu bishobora kubangamira uburyo kugendera mu muhanda.Ing.8
R/
Kujugunya, kurunda, gusiga cg kugusha ibintu ibyo aribyo byose, nk’ibisate
by’ibirahure, mazutu, lisansi, gazi, n’amavuta, kuka ibyotsi cg ikindi kintu
cy’inkomyi.
67) Uku
kubangamira umuhanda byemerewe nde kandi ryari?
R/ Byemerewe
ku bakozi b’imirimo ya Leta cg se abandi bantu bikorera babiherwe uruhushya.
68) Ni
iki umuyobozi agomba gukora igihe aguweho n’impanuka? Ing.8(2)
R/
Guhita atunganya umuhanda kugira ngo arinde impanuka ishobora guterwa na we
yabinanirwa bigakorwa n’umuherekeje.
69) Iyo
umuyobozi atabishoboye bikorwa nande?
R/
Bikorwa n’umuherekeje.
70) Vuga
ibintu bitanu byonona inzira nyabagerwa?Ing.8(3)
R/
Kuvanaho, kwimura, guhirika cg gusenya imbago, ibimenyetso cg ibyapa biyiteyeho
cg biyubatseho.
71) Umuyobozi
agomba gukora iki kugira ngo atangiza umuhanda?
R/
Kugabanya ibitwawe cg kunyura undi muhanda.
72) Umuyobozi
ufite imyaka ikurikira yemerewe iki?
a) Imyaka 20:
Urwego rwa C,D,E,F
b) Imyaka 18:
Amapikipiki n’ibinyamitende itatu bifite moteri.A,B
c) Imyaka 15:
Velomoteri.
d) Imyaka 14:Inyamaswa
zikurura cg zigerwaho.
e) Imyaka 12:Abayobozi
b’amatungo.
73) Ni uruhe
ruhande rugomba kugendwamo mu muhanda? Ni ryari agomba kwegera inkombe
y’iburyo?
R/ Ni uruhande
rw’iburyo. Agomba kwegera cyane uruhande rw’iburyo igihe agiye guhura n’undi cg
undi agiye kumunyuraho.
74) Inyamaswa
zigenda mu muhanda zigendeshwa ku yihe nkombe?
R/ Zigendeshwa ku nkombe
y’uruhande rw’iburyo.
75) Ku muhanda
ugabanyijemo ibisate bine bigendwamo gute?
R/ Umuyobozi agomba
kugenda muri kimwe mu bisate bibiri by’iburyo.
76) Ni ryari
byemewe kugenda ku mirongo ibangikanye?
R/ Igihe umuhanda
ugendwamo mu cyerekezo kimwe.
77) Umuyobozi
ugenda mu muhanda abujijwe kurengera iki?Ing.13(1)
R/ Kurengera inzira
y’abanyamaguru.
78) Ni ikihe kinyabiziga
kibujijwe gukomeza kugenzwa mu muhanda?Ing.13(2)
R/ Igihe ikinyabiziga
kirengeje metero 4 z’ubuhagarike habariwemo n’ibyikorewe.
79) Hasigwa ubugari
bungana iki iyo umuyobozi anyuze ku nkomyi?Ing.14
R/ Hasigwa metero imwe.
80) Iyo
bidashobotse umuyobozi agendera ku wuhe muvuduko?
R/ 5km/h
81) Umuyobozi wese
ugiye kugera mu nkomane akora iki?
R/ Agomba kugabanya
umuvuduko byaba ngombwa akerekana ikimenyetso cy’uko ahageze.
82) Umuyobozi wese
uvuye mu nzira nyabagerwa ifite ibyerekezo bibiri akaba ashaka kwinjira mu
yindi ategetswe iki? Ing.15(2)
R/ Areka ibindi
biyigendamo bigatambuka.
83) Umuyobozi wese
uvuye mu muhanda utarimo kaburimbo ategetswe iki?
R/ Ategetswe kureka
abagenda mu muhanda urimo kaburimbo bagatambuka.
84) Umuyobozi wese
uvuye mu kayira cg mu nzira y’igitaka ategetswe iki?
R/
Ategetswe kureka abandi bagatambuka.
85) Umuyobozi wese uvuye ahantu hahana imbibi
n’inzira nyabagerwa ategetswe iki?
R/
Ategetswe kureka abayigendamo bagatambuka.
86) Umuyobozi ategetswe kureka binyabiziga bituruka
mu kuhe kuboko gutambuka?Ing.16
R/
Mu kuboko kw’iburyo.
87) Amategeko yo gutambuka mbere yerekanwa
n’ibihe byapa?
R/
Ibimenyetso by’amatara n’ibindi byapa B1, B2b na A22
88) Umuyobozi ugiye kugera mu masangano aho
agomba kuzenguruka asabwa iki?Ing.16(2)
R/
Asabwa kureka abayigezemo bakabanza bakavamo.
89) Umuyobozi wese ugeze mu masangano aho
ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro asabwa iki?
R/
Agomba guhita avamo adategereje ko yemererwa ntawe abangamiye.
90) Umuyobozi wese ushaka kugira aho agana
asabwa iki?Ing.17
R/
Asabwa kubanza kumenya ko ntawe ari bubere inkomyi.
91) Mbere yo gukata cg kujya ku ruhande
rw’umuhanda umuyobozi asabwa iki?Ing.17
R/
Agomba mbere y’igihe kubigaragaza akoresheje amatara ndanga cyerekezo cg
agakoresha ukuboko.
92) Ni ryari ikimenyetso cyatanzwe kirekeraho
gutangwa?
R/
Iyo imiyoborere irangiye.
93) Abayobozi b’ibindi binyabiziga basabwa iki
igihe bahuye n’ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe?Ing.18
R/
Kugenda buhoro, byaba ngombwa bagahagarara akanya gato.
94) Kubisikana bikorerwa he? Ing.20
R/
Bikorerwa iburyo.
95) Umuyobozi wese ubisikana n’undi asabwa iki?
Ing.20(2)
R/
Asabwa gusiga umwanya uhagije ibumoso bwe.
96) Iyo ubugari bw’umuhanda budahagije
ibisikanwa rikorwa rite?Ing.2(3)
R/
Abayobozi basabwa koroherana.
97) Iyo umuhanda ucuramye cyane, aho ibisikana
ridashoboka cg riruhije, bigenda bite?Ing.20(5)
R/
Umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka ashyira ku ruhande ikinyabiziga cye, Iyo
hagomba kugira abasubira inyuma, ni abatwaye ibinyabiziga bidakomatanye basubira
inyuma, cg abatwaye ibinyabiziga bitwaye ibintu bihuye n’ibitwarira abantu
hamwe.
98) Ni abahe bayobozi bagomba guhagarara? Ni
abahe bayobozi bagomba gusubira inyuma?Idem Q.97
99) Kunyuranaho bikorerwa mu ruhe ruhande?Ing.21
R/
Bikorerwa mu ruhande rw’ibumoso.
100) Ni ryari kunyuranaho bishobora gukorerwa
iburyo?Ing.21
R/
Igihe uwo ushaka kunyuraho yagaragaje ko ashaka gukatira ibumoso ndetse
yabitangiye
101) Vuga ibintu bine umuyobozi agomba
kwiringira mbere yo kunyura ku wundi?Ing21(2)
R/ Agomba kwiringira:
Ko uwagiye kunyuraho na we atatangiye kunyura ku wundi cg atagiye
gukatira ibumoso,
Ko nta wundi muyobozi watangiye kumunyuraho,
Ko igisate cy’umuhanda agiye kunyuramo kitarimo inkomyi,
Ko ashobora kugaruka mu muhanda atabangamiye mugenzi we, Kandi
agomba kwerekana igikorwa agiye gukora.
102) Umuyobozi
ushaka kunyuranaho asiga intera ingana iki yitaza mugenzi we?Ing.21(3)
R/ Agomba gusiga umwanya uhagije ntujye munsi ya 50cm na 1m igihe
agiye kunyura ku banyamaguru cg ku nyamaswa.
103) Umuyobozi wese
ugenda mu muhanda ashaka kunyuranaho igihe ubugari bwawo budahagije ashobora
kunyura he? Ing.21(6)
R/ Ashobora kunyura mu nzira y’abanyamaguru amaze kwiringira ko
ntawe ari buteze inkomyi.
104) Umuyobozi
ubonye ko hari undi ushaka kumunyuraho asabwa iki?Ing.21(6)
R/ Yegera ku buryo bushoboka bwose kwegera inkombe y’iburyo kandi
akagabanya n’umuvuduko.
105) Ni ryari
umuyobozi asabwa kugenda buhoro byaba ngombwa agahagarara? Ing.21(6)
R/ Iyo hari undi uri kumunyuraho kandi umuhanda ari muto
anamurusha umuvuduko.
106) Umuyobozi ufite
ikinyabiziga kirenga m 8 asabwa iki iyo abonye ko hari undi ugiye
kumunyuraho?Ing.21(6)
R/ Agomba kwerekana ko yabonye ko ugiye kumunyuraho.
107) Umuyobozi
w’ikinyabiziga cyari gihageze asabwa iki mbere yo kongera kugenda?
R/ Arabanza akareka ibinyabiziga bigiye kumunyuraho bigahita cg
ibigiye guhura nabyo bigahita.
108) Ni ryari
kunyuranaho ibumoso bibujijwe?Ing.22(2)
R/ Iyo uwo ugiye kunyuraho yerekanye ko agiye gukatira ibumoso.
109) Kunyura ku
binyabiziga bindi uretse icy’ibiziga bibiri bibujijwe ahantu hari ikihe cyapa?
R/ Dessin C13a
110) Ni ryari
umuhanda ushobora kugirwa icyerekezo kimwe?Ing.23(1)
R/ Igihe bifuza kongera umutekano mu muhanda.
111) Icyerekezo
kimwe gishyirwaho nande?
R/ Umukuru w’intara, haba ari mu gihugu cyose bigakorwa na
Ministiri ushinzwe imirimo ya Leta.
112) Umuyobozi wese
ushaka gukata , kuva mu muhanda cg guhagarika ikinyabiziga cye ibumoso
ategetswe iki?Ing.23(1)
R/ Agomba kugaragaza icyo ashaka gukora mbere.
113) Iyo akatira
iburyo abigenza ate Ing.23(1a)
R/ Iyo ashaka gukatira iburyo yegera uko bishobotse kose iburyo
bw’umuhanda kandi akagabanya umuvuduko, kandi na none ashobora kwegera ibumoso
igihe abonye aribyo byamworohera ariko abonye ko ntawatangiye kumunyuraho.
114) Iyo akatira
ibumoso abigenza ate?Ing.23(1b)
R/ Yegera uko bishobotse kose umurongo ugabanya umuhanda mo ibice
bibiri mu burebure ariko atawugiye hejuru, kandi akagabanya umuvuduko, iyo ari
umuhanda ufite icyerekezo kimwe yegera ibumoso.
115) Mu guhindura
icyerekezo umuyobozi asabwa ibiki? Asabwa kureka
hagahita bande?Ing.23(3)
R/ Agomba
kubigira abanje kugabanya umuvuduko.
Kandi agomba
kureka ibinyabiziga n’abanyamaguru bari mu muhanda avuyemo bagahita. Nanone
kandi areka abanyamaguru bashaka kwambuka bakabanza bakambuka yaba ari mu
muhanda avuyemo cg uwajyamo.
116) Umuvuduko w’ikinyabiziga uringanizwa
hakurikijwe iki?Ing.26
R/ Biterwa n’uko
ahantu hameze, imimerere y’ikirere, imimerere y’ikinyabiziga cg ibyo kikoreye
ndetse n’ubwinshi bw’ibigendera mu muhanda.
117) Gukacira feri cg kugabanya umuvuduko
mu buryo budasanzwe byakwagiza iki?Ing.26(2)
R/ Bishobora
kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga.
118) Abayobozi b’ibinyabiziga bifite moteri
bageze hafi y’amatungo, inyamaswa zikorera cg zigenderwaho basabwa iki?Ing.28
R/ Basabwa
kugenda buhoro, bakitaza byaba ngombwa bagahagarara.
119) Erekana umuvuduko wa ngombwa ku bintu
bikurikira:Ing.29
a) Amapikipiki n’imodoka zifite uburemere
ntarengwa 350kg
R/ Umuvuduko wa
80km/h
b) Amavatiri y’ifasi cg amatagisi
uburemere ntarengwa 3500.
R/ Umuvuduko wa
70km/h
c) Imodoka zifite uburemere ntarengwa bwa
12500 n’ibitwarira abantu hamwe.
R/ Umuvuduko wa
60km/h
d) Ibinyabiziga by’ubuhinzi.
R/ Umuvuduko wa
25km/h
Iyo ari
ibinyabiziga bikomatanye ni 50km/h
120) Erekana umuvuduko wo mu nsisiro ku
modoka zagenewe gutwara abantu.
R/Imodoka
zidashobora kurenza toni 5 n’izitwarira abantu hamwe ni umuvuduko wa 50km/h.
121) Ibindi binyabiziga byose.Ing.29
R/ Ibindi ni
40km/h.
122) Imizigo y’ikinyabiziga igomba gupangwa
hakurikijwe iki? Ing.60
R/ Ku buryo
idashobora kubangamira uburyo bwo kugendera mu muhanda busanzwe. Kubuza kubona
neza imbere umuyobozi cg inyuma, gukingiriza amatara cg ibimenyetso
by’ikinyabiziga.
123) Ikinyabiziga cyose gifite uburemere
ntarengwa bwemewe burenga toni 5 kigomba gushyirwaho iki?Ing.29(4)
R/ Bashyiraho
icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa w’icyo kinyabiziga.
124) Icyapa gishyirwa ku kinyabiziga
kirengeje toni 5 gishyirwa he kandi kiba kumeze gite?Ing.29(5)
R/ Icyo cyapa
kigomba gushyirwa inyuma mu ruhande rw’iburyo, kigira ubugari bwa 21cm kandi
umuzenguruko ugomba kuba utukura.
125) Ku binyabiziga by’ingabo z’igihugu
ikimenyetso kiranga umuvuduko gishyirwa he?Ing.29(6)
Gishyirwa inyuma
ku ruhande rw’iburyo kimwe n’ikimaze kuvugwa.
126) Ni iyihe Ministeri ishinzwe gushyiraho
imivuduko ntarengwa?Ing.30
R/ Ni Ministeri
ishinzwe imirimo ya Leta.
127) Ni umwanya ungana iki usigwa hagati
y’ibinyabiziga bikurikiranye? Kuki? Ing.31
R/ Ni intera
yitaje kandi ihagije.
128) Ku binyabiziga bikomatanye basiga
umwanya ungana iki? Kuki?
R/ Agomba gusiga
umwanya uhagije keretse igihe agiye kukinyuraho.
129) Ni ryari gusiga umwanya uhagije hagati
y’ibinyabiziga bikurikiranye atari ngombwa? Ing.31(3)
R/ Ni igihe
kunyuranaho bibujijwe cg se igihe mu muhanda harimo ibinyabiziga byinshi.
130) Ikinyabiziga cg inyamaswa bihagaze
umwanya muto cg munini biba biri mu ruhe ruhande? Ing.32
R/ bigomba kuba
biri mu ruhande rw’iburyo cg se bikaba ibumoso igihe umuhanda ufite icyerekezo
kimwe.
131) Ni ryari bishobora kuba mu rundi
ruhande?
R/ Ni igihe
umuhanda ufite icyerekezo kimwe.
132) Ibinyabiziga bihagaze mu muhanda
umwanya muto bihagarara bite? Kandi hehe?Ing.32(2)
R/ Bigomba
gutonda umurongo bikurikiranye ku nkombe y’umuhanda.
133) Igihe ntarengwa cyo guhagarika
ikinyabiziga mu nzira nyabagerwa kingana iki?Ing.32(3)
R/ Ni iminsi 7.
134) Ni iki umuyobozi agomba kwiringira
mbere yo gusiga ikinyabiziga cye cg inyamaswa ze?Ing.32(4)
R/ Agomba
kwiringira ko icyo kinyabiziga cye kitaza guteza impanuka kandi akiringira ko
kitaza gukoreshwa n’undi.
135) Mbere yo gukingura umuryango
w’ikinyabiziga, kuva cg kujya mu kinyabiziga ugomba kwiringira iki?Ing.32(5)
R/ Kwiringira ko
utaza kubera imbogamizi abandi bagenzi bari mu nzira nyabagerwa.
136) Ni bihe binyabiziga bitari ngombwa
kurangwa n’ikimenyetso igihe bihagaritswe mu muhanda?Ing.32(6)
R/ Ni velomoteri
cg ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande.
137) Icyo kimenyetso kiba kiri he?Ing.32(6)
R/ Icyo
kimenyetso kiba kiri ahantu hagaragarira buri wese.
138) Ni ryari biba ngombwa gushyira ku
kinyabiziga ikimenyetso kikiranga igihe gihagaritswe mu muhanda? Ing.32(6)
R/ Iyo abayobozi
bakigana badashobora gupfa kumenya ko kibabereye imbogamizi. Cg se ari ahantu
habujijwe guhagarara.
139) Umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga
bibiri bihagaze umwanya munini ku ruhande rumwe rw’umuhanda ugomba kuba ungana
ute mu nsisiro? Ahatari mu nsisiro?Ing.32(7)
R/ ni 5m mu
nsisiro na 20m ahatari mu nsisiro.
140) Vuga ahantu hatanu bibujijwe
guhagarara umwanya muto cg munini.Ing.33
R/ Ku iteme, mu
ikoni, ahari ibimenyetso bibibuzanya, munsi y’amateme, mu mpinga, mu muhanda
ufite ubugari buto, hafi cyane y’ibimenyetso by’umuriro 2m, mu nzira
z’abanyamaguru, mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo, mu
nsisiro,...
141) Vuga ahantu hatanu ikinyabiziga
kibujijwe guhagarara akanya kanini. Ing.33(3)
R/ Ahantu
hinjirwa n’ahasohokerwa n’abantu benshi,
Imbere y’amashuri
cg ahagenewe imyidagaduro,
Hafi yaho
binjirira mu duhanda tujya mu bibanza byatikanye n’uwo muhanda,
Ahantu
abanyamaguru banyura ngo bakikire inkomyi,
Ahantu habuza uko
bagera ahateganyijwe guhararamo,
Ahatagejeje muri
1m y’ikinyabiziga gihagaze umwanya muto cg munini,
Ahatagejeje muri
15m y’ikimenyetso kerekana aho ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe bihagarara.
Mu muhanda urimo
umurongo udacagaguye,
Mu muhanda wo
hagati mu nzira igabanijwemo ibisate bitatu,...
142) Erekana icyapa kigaragaza ahantu
umuntu atagomba guhagarara akanya . Ing.34
R/ Dessin C20a cg
C20b
143) Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga adahari
ikinyabiziga gikurwaho nande? Ibyangiritse birihwa nande? Ing.35
R/ Gikurwaho
n’umukozi ubifitiye ububashaibyangirite bikarihwa na Leta, ariko cyaba cyari
gihagaze nabi bikarihwa na nyiracyo..
144) Amatara y’intabaza agira irihe bara? Ayo
matara y’intabaza akoreshwa ryari?Ing.Ing.36(1)
R/ Ibara
ry’ubururu, agakoreshwa igihe ikinyabiziga kiri mu butumwa bwihutirwa.
145) Intabaza ndangurura majwi ikoreshwa
gusa ryari? Ing.36
R/ Ikoreshwa gusa
igihe ikinyabiziga kiri mu butumwa bwihutirwa.
146) Iyo umugenzi ari mu nzira nyabagerwa
asatiriwe n’ikinyabiziga ndakumirwa akora iki? Ing.37
R/Agomba
kugihigamira byaba na ngombwa agahagarara.
147) Ni ayahe mategeko ibinyabiziga
ndakumirwa bisabwa kubahiriza?Ing.37
R/ Abakozi
babifitiye ububasha, Ibyapa biyobora (byerakana)n’ Ibiburira)
148) Ni ibihe bimenyetso ibinyabiziga
ndakumirwa bisabwa byanze bikunze kubahiriza?
R/ Ibyapa
biburira n’ibyapa biyobora.
149) Imirongo yose y’ingabo n’agatsiko kose
k’abanyamaguru bari mu muhanda bategetswe kugendera mu ruhe ruhande?Ing.38(1)
R/ Mu ruhande
rw’iburyo.
150) Abagendera mu nzira nyabagerwa
babujijwe kwata ibiki? Ing.38(2)
R/ Umurongo w’abanyeshuri bashorewe na mwarimu,
Umurongo w’abasirikare,
Uruhererekane,
151) Ni izihe nkomyi
zidakurikizwa ku binyabiziga ndakumirwa?
R/ Imirongo imaze kuvugwa hejuru ku kibazo cya 151.
152) Abashaka
gusiganwa mu nzira nyabagerwa basabwa iki?Ing.39
R/ Kwishingira ibyakwangirika byose
153) Uruhushya
rw’amasiganwa rusabwa nde iyo amasiganwa abera mu karere kamwa? Mu ntara? Mu
gihugu?
R/ Umuyobozi w’akarere, Umukuru w’intara. Ministiri ushinzwe
ubutegetsi bw’igihugu.
154) Abahabwa uru
ruhushya babanza kuzuza ibiki?Ing.39(3)
R/ Kugira ubwishingizi bw’ibyakwangirika byose.
155) Uburemere
bwemewe bunyuzwa ku iteme bwerekanirwa hehe? N’iki? Ing.40
R/ Ubwo buremere bwerekanwa n’icyapa kiba kiri ku ntangiriro
y’iryo teme ku buryo kibonwa neza.
156) Ni ubuhe buremere bwemewe ku mateme
y’ibiti? Ing.40(2)
R/ Ni toni 8.
157) Ninde ushobora guhindura uburemere
bunyura ku iteme ry’ibiti?
R/ Ni umukuru
w’intara.
158) Iyo abayobozi begereye ibyome
babigenza gute?Ing.40(3)
R/ Bahagarara ku
murongo umwe bashoreranye iburyo bw’umuhanda.
159) Garagaza uko ibinyabiziga bitambuka
mbere bikurikirana.Ing.40(3)
R/ Ibitwaye
abarwayi,
Ibinyabiziga
ndakumirwa,
Ufite icyemezo
kimwanditseho cyo guhita mbere,
Ibitwaye ubutumwa
bwandite bifite ikimenyetso kibiranga,
Ibitwaye
amatungo.
160) Ni bande basigara mu kinyabiziga iyo
kigiye kwinjira mu cyome?
R/ Ni umuyobozi
n’ugiherekeje.
161) Iyo imodoka igiye kwinjira mu cyome
umuyobozi akora iki?Ing.40(5)
R/ Umuyobozi
agomba kumanura ibirahure.
162) Ibyapa byerekana uburemere bw’ibijya
mu cyome biba biri he?
R/ Biba biri ku
nkombe y’icyo cyome.
163) Ku binyabiziga bikurikira erekana uko
iyo biri mu nzira nyabagendwa bitagishoboye kugenda uko bigaragazwa biri nko
muri metero 200 hatabona neza:Ing.42
a) Ibinyamitende, velomoteri
n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ku ruhande;
R/ Imbere n’itara
rimwe ryera cg ry’umuhondo naho inyuma ni itara ritukura.
b) Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri
bitari velomoteri n’amapikipiki
bidafite akanyabiziga ku ruhande;
R/ Inyuma amatara
2 atukura
c) Imodoka zikuruwe n’inyamaswa,
ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cg zigendwaho kimwe n’amatungo;
R/ Imbere itara
ryera cg risa n’icunga rihishije, inyuma itara ritukura.
d) Ibinyabiziga bihinga n’ibindi
bikoresho bikoreshwa mu ipatana imirimo;
R/ Ni amatara
yavuzwe haruguru.
e) Ibindi binyabiziga bitavuzwe;
R/ Itara rimwe
ryera imbere cg se risa n’icunga ihishije mu ruhande rw’ibumoso, inyuma itara
ry’umutuku riri ku ruhande rw’ibumoso.
f) Imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera
kuri gahunda cg utundi dutsiko tw’abanyamaguru nk’abanyeshuri bayobowe na
mwarimu bari ku murongo;
R/ Imbere ibumoso
itara ryera, cg risa n’icunga.
Inyuma itara
ritukura ibumoso,
Ku ruhande
rw’ibumoso mu burebure burenze 6m ni amatara yera.
g) Romoroki;
R/ Itara cg
amatara yera imbere, inyuma itara cg amatara y’umutuku.
h) Ibinyabiziga cg imitwaro bifite
ubugari burenga metero 2,50.
R/ Ni amatara
yavuzwe haruguru.
164) Iyo amatara yo ku muhanda adatuma
ikinyabiziga gihagaze umwanya munini kitagaragara neza muri metero 100,
umuyobozi akora iki?Ing.42(2)
R/ Bakoresha
amatara ndanga mbere na ndanganyuma.
165) Amatara ndangambere na ndanganyuma
ashobora gusimburwa n’ayahe matara igihe ibinyabiziga bihagaze umwanya munini
mu nsisiro kandi bibangikanye ku ruhande rumwe?Ing.42(3)
R/ Amatara yo
guhagarara umwanya munini.
166) Sobanura amoko y’amabara yo ku kibazo
cya 165 imbere n’inyuma z’ikinyabiziga.
R/ Amatara yera imbere
cg asa n’umuhondo; inyuma aba atukura.
167) Hacanwa itara ryo ku ruhe ruhande iyo
ikinyabiziga gihagaze ahantu umwanya munini kandi hatabona neza? Ing.42(3)
R/ Hacanwa
amatara ari hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure.
168) Amatara ya kamenabihu akoreshwa iyo
umuntu atabona neza muri metero zingahe?
R/ Muri 100m.
169) Amatara magufi n’amatara maremare
acanirwa rimwe n’ayahe matara? Acanwa ryari?Ing.43
R/ Acanirwa rimwe
n’amatara ndanga hagati yo kurenga kw’izuba no kurasa kwaryo.
170) Amatara magufi cg amaremare azinywa
ryari?Ing.43(2)
R/ Iyo uhagaze
yaba umwanya muto cg munini.
171) Vuga ibihe bitatu amatara maremare
agomba kuzinywa.Ing.43(3)
R/ Igihe ugiye
guhura n’undi,
Igihe umuhanda
umurikiwe hose,
Iyo ugiye
kubisikana n’undi,
Iyo ikinyabiziga
gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera kuri 50m keretse iyo ashaka kukinyuraho
nibwo ashobora gucana azimya.
172) Ni ibihe binyabiziga bigomba guhora
bicanye amatara (magufi) igihe cyose no mu buryo bwose igihe bigenda?
R/ Ni velomoteri
n’amapikipiki.
173) Amatara kamena bihu y’ikinyabiziga
akoreshwa gusa ryari?
R/ Igihe hatabona
neza nko muri metero 100.
174) Amatara kamena bihu ashobora gusimbura
ayahe matara yandi?
R/ Amatara yo
kubisikana cg amatara y’urugendo.
175) Amatara yo kubisikana n’amatara
y’urugendo acanirwa rimwe n’ayahe matara? Ing.43(6)
R/ Acanirwa rimwe
n’amatara ndanga.
176) Amatara yo gusubira inyuma acanwa gusa
ryari?
R/ Igihe
ikinyabiziga kigiye gusubira inyuma.
177) Amatara
ashakisha acanwa gusa ryari?
R/ Ni igihe ari ngombwa kandi atabangamiye abandi.
178) Umuyobozi
ushaka guhindukiza ikinyabiziga cye cg kukiganisha ku ruhande, abigaragariza
muri metero zingana iki?
R/ Muri metero 50 byibura.
179) Ushaka
kugabanya umuvuduko w’ikinyabiziga akora iki?Ing.45
R/ Acana amatara abyerekana cg agakoresha ukuboko.
180) Iyo amatara yo
guhagarara atagikora neza umuyobozi akoresha iki?Ing.45
R/ Akoresha ukuboko.
181) Kuvuza amahoni
bimara igihe kingana iki?Ing.47
R/ Bimara umwanya muto ushoboka.
182) Amahoni
akoreshwa gusa ryari?
R/ Akoreshwa gusa ushaka kwirinda impanuka.
183) Amahoni
asimbuzwa iki iyo bwije?
R/ Asimbuzwa gucana uzimya amatara magufi cg usimburanya amatara
magufi n’amatara maremare.
184) Iyo umuyobozi
agiye kunyura ku wundi abyerekana ate?
R/ Akoresha
imburira zimurika.
185) Ahegereye inyamaswa zikurura,
izikoreye ibintu cg amatungo umuyobozi akora iki kubijyanye n’amahoni?
Ing.47(5)
R/ Birabujijwe
gukoresha amahoni.
186) Abagenzi bicaye mu myanya irimo
imikandara bakora iki?
R/ Bagomba
kurumanya neza imikandara.
187) Utuyira turi ku mpande z’umuhanda
n’inkengero zigiye hejuru bihariwe bande?
R/ Ni
abanyamaguru.
188) Abanyamaguru
badahuje gahunda banyura he?
R/ Banyura
ibumoso ku nkengero y’umuhanda.
189) Iyo nta tuyira
twabigenewe, abanyamaguru baca he? Kandi gute?
R/ Bashobora guca mu muhanda ariko bitonze.
190) Iyo
abanyamaguru bagenda nijoro bagenda gute?
R/ Bagenda bakurikiranye ibumoso bw’umuhanda iyo badafitanye
gahunda.
191) Abanyamaguru
bagomba kwambukira mu myanya yabugenewe iyo iri muri metero zingahe?Ing.48(6)
R/ Iyo iri ahatageze muri 50m.
192) Iyo ari mu
nkomane kandi nta mwanya wateguriwe abanyamaguru, banyura he?
R/ Bambukira mu murongo wambukiranya iyo nkomane.
193) Mbese
abanyamaguru bategetswe kubahiriza amategeko atangwa n’abashinzwe umutekano mu
muhanda?
R/
Cyane.
194) Abantu batwaye
utunyabiziga tw’abana, tw’abarwayi, utw’ibimuga bubahiriza ayahe mategeko?
R/ Amategeko y’abanyamaguru.
195) Hagati
y’imodoka ziherekeranije mu butumwa hagomba kuba hari umwanya ungana iki?
R/ Ni 30m.
196) Ni ubuhe
burebure ntarengwa bwemewe bw’ibinyabizigabiherekeranije mu butumwa?
R/ Ni 500m.
197) Amatsinda
y’ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa atandukanywa n’intera ingana iki?
R/ Ni 50m.
198) Ni ku bihe
binyabiziga amategeko agenga ibinyabiziga biherekeranije atubahirizwa?Kandi
ryari?
R/ Ku binyabiziga by’ingabo z’igihugu.
199) Ikinyabiziga
cya mbere mu bihjerekeranije kirangwa n’iki? Icya nyuma cyo kirangwa n’iki?
R/ Icya mbere ni “Attention Convoi”
naho icya nyuma ni “Fin de Convoi”.
200) Amabwiriza
agenga ibinyabiziga bya gisirikare biherekeranije ashyirwaho nande?
R/ Ni Ministiri w’ingabo
z’igihugu
304) Ni ryari gusakurisha moteri bibujijwe?
Ing.86(3)
R/ Mu nsisiro
ikinyabiziga gihagaze.
305) Amano y’ibinyabiziga bifite moteri na
velomoteri agomba byibura ku afite milimetero zingahe? Ni ryari ibi
bitubahirizwa? Ing.87(1)
R/ Ni 1mm,
ntibyubahirizwa igihe ikinyabiziga kidapakiye kandi kitarenza 25km/h.
306) Ni ibihe binyabiziga bigira ibiranga
umuvuduko? Ing.88(3)
R/ Ni
ibinyabiziga birenza 40km/h.
307) Ni izihe modoka zigira imikandara yo
kwirinda impanuka? Ing.88(4)
R/ Ni imodoka
zagenewe gutwara abantu batarenze 6 n’umuyobozi arimo.
308) Vuga
muri macye icyapa kiburira. Ing.88(5,a)
R/ Ni mpandeshatu ndinganire ya 40cm
ifite umuzenguruko utukura.
309) Vuga
ibintu bitanu buri kinyabiziga kigomba kugira. Ing.88(5)
R/ Icyapa kiburira, udupfuko byibura
4, ibikwasi 4 bitifungura, umuti wo kwica microbe, muri macye ibyagufasha
gutabara igihe habaye impanuka.
310) Ni
ryari ikinyabiziga gifite moteri gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cg
vitesi idakora? Ing.88(9)
R/ Ni igihe gikuruwe n’ikindi
kinyabiziga gifite moteri.
311) Ibimenyetso
bigenga uburyo bwo kugendera mu muhanda birimo ibyiciro bingahe? Ing.91(1)
R/ Ni bitatu:
Ibyapa, Ibimenyetso byo mu muhanda
n’ibimenyetso bimurika.
312) Nibihe
birusha ibindi agaciro hagati y’ibimenyetso by’amatara n’ibyapa? Ing.91(2)
R/ Ni iby’amatara.
313) Ishyirwaho
ry’ibimenyetso bigengwa nande? Ing.91(4)
R/ Bigenwa na Minisistiri ushinzwe
gutwara ibintu n’abantu ku mihanda y’igihugu, n’umukuru w’intara mu ntara, na
njyanama y’akarere mu karere.
314) Ibyapa
byo ku muhanda birimo amoko angahe?Ing.92(1)
R/ Birimo amoko 4:
Ibyapa byo gutambuka mbere,
Ibyapa biburira,
Ibyapa bibuza cg bitegeka,
Ibyapa ndanga.
315) Ibyapa
byo ku muhanda bishingwa mu kuhe kuboko? Ku buhe burebure?Ing.92(2)
R/ Bishingwa ku ruhande rw’iburyo
bw’umuhanda.
Umusozo wo hasi ntube hasi ya 1,50m
naho uwo hejuru nturenge 2,10m uretse ibyapa by’agateganyo.
316) Ibyapa biburira bibereyeho iki? Ing.93(1)
R/ Kumenyesha
icyago n’imiterere yacyo kandi bikanamutegeka ubwitonzi.
317) Erekana ibyapa biburira n’ibyapa byo
gutambuka mbere. Ing.93(2)
R/ Bishushanyije
kuri mpandeshatu ndinganire izengurutswe n’ibara ritukura uretse bicye.
318) Ibyapa biburira bishyirwa ku yihe
ntera ahatari mu nsisiro?Ing.94(2)
R/ Bishyirwa mu
ntera ya 150m kugeza kuri 200m yaho icyago kiri.
319) Mu nsisiro
ibyapa biburira bishyirwa he? Ing.94(5)
R/ Bishyirwa iruhande neza y’ahantu habi.
320) Ibyapa byeraka
abagenda ibyo babujijwe biba bimeze bite? Vuga n’amabara yabyo Ing.97(1)
R/ Biba bishushanyije ku ngasire izengurutswe n’ibara ritukura
kandi ubuso bwera. Keretse ibibuza guhagarara umwanya muto cg umunini bigira
ubuso bw’ubururu.
321) Ibyapa bibuza
n’ibitegeka bikurikizwa kugeza hehe? Ing.98
R/ Hagati y’inkomane naho icyapa gishinze.
322) Ibyapa bibuza
bishyirwa ku ruhe ruhande? Ing. 99
R/ Bishyirwa ahantu hagaragarira buri wese iburyo ndetse byaba
ngombwa ikindi bisa kigashyirwa ibumoso.
323) Erekana
icyapa kemerera guhagarara umwanya munini. Ing.99(2)
R/ C20a na C20b
324) Ibibuzwa
ntarengwa bishobora gushyirwa ku ngasire imwe bingana iki?Ing.101
R/ Ntibigomba kurenga bitatu.
325) Ibyapa bitegeka
bishyirwa he? Ing.102
R/ Bishyirwa aharushijeho kubona neza.
326) Ibyapa biyobora
bishyirwa he? Ing.103
R/ Bishyirwa ahantu haboneye kurusha ahandi bitewe n’icyo
byerekana.
327) Sobanuera amoko
y’amatara y’ibimenyetso bimurika akurikira:
a) Itara
ritukura: Guhagarara.
b) Itara
ry’umuhondo: Itonde.
c) Itara
ry’icyatsi: Tambuka.
328) Iyo amatara
atukura n’ay’icyatsi yakiye rimwe biba bivuga iki? Ing.104(5)
R/ Bisobanura kimwe n’amatara atatu.
329) Iyo ibimenyetso
bimurika bidakora abagenzi babigenza gute? Ing.104(6)
R/ Bubahiriza amategeko yo gutambuka mbere.
330) Iyo hakomeje
kwaka itara ritukura abagenzi rireba babigenza gute?Ing.104(7)
R/ Bashora gutambuka ariko barebye ko ntawe babangamiye.
331) Itara
ry’icyatsi rishyirwa ugereranije n’iry’umutuku? Ing.105(1)
R/ Rishyirwa hasi y’iritukura.
332) Itara
ry’umuhondo rishyirwa ugereranije n’itara ritukura cg iry’icyatsi? Ing.105(1)
R/ Rishyirwa hagati y’iritukura n’icyatsi.
333) Amatara
y’inyongera agizwe n’akaranga cyerekezo k’icyatsi ashyirwa he? Ing.105(1)
R/ Munsi cg iruhande rw’itara ry’icyatsi.
334) Kurikiranya
amatara y’ibimenyetso bimurika uko akurikirana mu kwaka. Ing.105(2)
R/ Habanza iritukura, icyatsi hanyuma umuhondo.
335) Amatara
y’ibimenyetso bimurika ashyirwa ku buhe buhagarike, agira izihe ngero z’ubuso?
Ing.105(3)
R/ Ni 1,50m.
336) Ibimenyetso
bimurika bishyirwa mu ruhe ruhande rw’umuhanda? Ing.106(1)
R/ Bishyirwa iburyo bw’umuhanda ukurikije icyerekezo.
337) Kugira ngo
berekane ahantu habi bakoresha ikihe kimenyetso mu by’amatara? Ing.107(1)
R/ Bakoresha itara ry’umuhondo rimyatsa.
338) Imbibi ziri ku
muhanda zisigwa irihe bara? Ing.108(1)
R/ Ni ibara ry’umuhondo ngarurarumuri.
339) Ibikoresho
ngarura rumuri bishyirwa ku muhanda biba bisa bite ugereranije n’amerekezo
y’umuhanda? Ing.108(2)
R/ Iburyo ni umutuku cg icunga
rihishije naho ibumoso ni umweru.
340) Vuga
amoko y’imirongo y’ibimenyetso biri mu muhanda. Ing.110(1)
a) Umurongo wera
udacagaguye;
R/ Bivuga ko umuyobozi abujijwe kuwurenga, kandi ntawe ugomba
kugendera ibumoso bwawo iyo uwo murongo utandukanya ibyerekezo byombi.
b) Umurongo
ucagaguye;
R/ Bivuga ko umuyobozi atagomba kuwurenga uretse igihe agiye
kunyura ku kindi kinyabiziga, cg igihe agiye gukatira ibumoso, agiye
guhindukira cg na none agiye kujya mu kindi gice cy’umuhanda.
c) Uduce duto
twegeranye tw’umurongo ucagaguye.
R/ Bivuga ko umurongo udacagaguye wegereje.
341) Umurongo wera
ukomeje n’umurongo wera ucagaguye bibangikanye umuyobozi yakwita ku wuhe?
Ing.110(4)
R/ Yita ku murongo urushijeho kumwegera.
342) Agahanda
k’amagare kaba kameze gute? Ing.110(6)
R/ Kagaragazwa n’imirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye ifite
ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza.
343) Ni uwuhe
murongo ugaragaza ko guhagarara umwanya munini bibujijwe ku burebure
bw’umurongo? Ing.110(8)
R/ Ni umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkengero y’umuhanda.
344) Umurongo mugari
wera udacagaguye ugaragaza iki? Ing.110(9)
R/ Ugaragaza inkombe mpimbano y’umuhanda
345) Igice
cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo wera mugari cyagenewe iki?Ing.110(9)
R/ Icyo gice cyagenewe guhagararwamo umwanya muto cg munini.
346) Ni iki
kigaragaza umwanya ibinyabiziga bigomba guhagararamo? Ing.110(9)
R/ Ni imirongo yera yambukiranya umuhanda.
347) Vuga ubugari
bw’imirongo iromboreje cg itaromboreje. Ing.110(10)
R/ Ni 10cm kugera kuri 15cm.
348) Imirongo yera
iromboreje n’icagaguye ishobora gusimburwa n’iki mu muhanda? Ing.110(11,b)
R/ Ishobora gusimburwa n’imitemeri.
349) Umurongo mugari
wera udacagaguye uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda uvuga iki?
Ing.111(1)
R/ Werekana aho bagomba guhagarara akanya gato gategetswe n’icyapa
(STOP) cg ikimenyetso kimurika cyerekana uburyo bwo kugenda mu muhanda.
350) Umurongo ugizwe
na mpandeshatu nyampanga uciye ku nkengero y’umuhanda mu buryo bugororotse
uvuga iki? Ing.111(2)
R/ Werekana aho bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka ngo
batange inzira babyeretswe n’icyapa B1.
351) Imirongo yera
iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri ivuga iki? Ing.111(3)
R/ Yerekana inzira abanyamaguru bagomba kwambukiramo.
352) Imirongo ibiri
icagaguye igizwe na kare cg ingirwamwashi by’ibara ryera isobanura iki?
Ing.111(4)
R/ Isobanura akayira abanyamagere bashobora gucamo bambukiranya
umuhanda.
353) Imirongo yera
yambukiranya umuhanda igomba kuba ifite ubugari bungana iki? Ing.111(5)
R/ Igomba kugira hagati ya 20cm na 60cm.
354) Uturangacyerekezo
n’ibyanditswe mu muhanda bigomba kugira byibura uburebure bungana iki?
Ing.112(6)
R/ Bugomba kugira byibura 2,50m z’uburebure n’ubugari bwa 10cm na
30cm.
355) Imirongo
iberamye iteganye yera isobanura iki? Igira ubugari bungana iki? Kandi
itandukanywa n’intera ingana iki? Ing.112(7)
R/ Yerekana icyerekezo iki n’iki kigomba kunyurwamo, iyo mirongo
igira ubugari buri hagati ya 10cm na 15cm itandukanijwe na 20cm kugeza kuri
30cm.
356) Ibimenyetso
by’inkomyi bishyirwaho nande? Ing.113(2)
R/ Bishyirwaho n’uwateje iyo nkomyi, yaba itaturutse ku muntu
igashyirwaho n’ubutegetsi bubishinzwe.
357) Iyo hari
imirimo iri gukorerwa ku muhanda hakoreshwa iki nijoro ? Ku manywa?
Ing.114(1,a,b)
R/ Ni joro bakoresha amatara y’umutuku ku mpande zambukiranya
umuhanda, akaba yera ku burebure bw’umuhanda.
Ku manywa babigaragaza bashyiraho udutambaro dutukura twa kare ya
50cm z’uruhande.
358) Erekana icyapa
kerekana imirimo irimo gukorerwa mu muhanda. Ing.114(1,b)
R/ Ikimenyetso A15.
359) Ni iki
kikubwira ko ugiye kwegera ahakorerwa imirimo mu muhanda? Ko uhageze?
Ing.114(2.a)
R/ Ukiri kure ni ikimenyetso A15, waba uhageze bikagaragazwa
n’uruzitiro ruri ku mpera zombi.
360) Erekana icyapa
cyo kuyobya umuhanda. Ing.114(2.e)
R/ Icyapa cyanditsweho déviation: E5c.
361) Vuga ingero
z’ibyapa bikoreshwa mu kugaragaza ahakorerwa imirimo. Ing.114(4)
a) Ibyapa
biburira:Ni hagati ya 90cm na 70cm z’uruhande.
b) Ibyapa bibuza: Ni 70cm z’umurambararo.
362) Ni mu yihe
ntera byibura ibyapa bigomba kugaragariramo n’ijoro igihe ijuru ricyeye?
Ing.114(4)
R/ Ni mu ntera ya 100m.
363) Ni ayahe matara
abujijwe kumurikishwa ku byapa byamamaza? Ing.118
R/ Ni amatara afite ibara ry’icyatsi, umutuku iyo ari ahantu ha
75m uvuye ku bimenyetso bimurika.
364) Vuga
bitatu mu bitabo bitandatu by’amashakiro. Ing.121(1)
R/
1. Abikorera ku
giti cyabo,
2. Ingabo
z’igihugu,
3. Ibigo bya
Leta,
4. Ibyinjijwe
by’agateganyo,
5. Ibya Polisi
y’igihugu,
6. Ibinyabiziga
bya sa Ambasade.
365) Ni ibihe binyabiziga bitagomba guhabwa
numero zo mu Rwanda? Ing.122(2)
R/ Ni
ibinyabiziga bitaramara umwaka mu Rwanda cg byinjijwe mu Rwanda n’abantu
badasanzwe kandi bifite numero ibiranga yemewe n’amasezerano y’i Viyeni ya Le
08/11/1968.
366) Erekana ibintu 8 biherekeza ugusaba kwandikisha
ikinyabiziga:Ing.123
a) Igihe ari gishya:
1. Ingeri
y’ikinyabiziga,
2. Ikimenyetso cg
izina ry’uwagikoze,
3. Numero ya
shasi,4. Numero ya moteri,
5. Ingufu za
moteri,
6. Uburemere
bwacyo igihe gifite ibya ngombwa byose,
7. Uburemere
ntarengwa bw’ikinyabiziga,
8. Umwaka
ikinyabiziga cyakorewemo.
b) Igihe gishaje.
1. Ikarita iranga
ikinyabiziga,
2. Ndetse
n’ibyavuzwe haruguru iyo ari ubwa mbere cyanditswe.
3. Ndetse
n’inyandukuro y’ikinyabiziga.
367) Vuga ibinyabiziga bihabwa numero
n’ubutegetsi bubigenga. Ing.123(B)
R/ Ni
ibinyabiziga by’ingabo z’igihugu n’iby’ubutegetsi n’ibigo byigenga.
368) Ikarita y’umuhondo ihabwa ibihe
binyabiziga? Ing.124(1)
R/ Ihabwa
ibinyabiziga by’abikorera ku giti cyabo, iz’ Ambasade cg imiryango ifite
ubusonerwe.
369) Vuga muri macye ibyapa by’ibinyabiziga
bya
a) Leta, iby’ibigo bigengwa na Leta
n’iby’imishinga, yaba amapikipiki cg imodoka. Ing.126(A,B)
R/Inyuguti GR
zikurikiwe n’imibare 3 n’inyuguti kuva kuri A-Z imbere.
Inyuma habanza
imibare 3 ikurikiwe n’inyuguti guhera kuri A-Z bikajya hejuru ya GR(Gouvernoma
y’U Rwanda.
b) Abikorera ku giti cyabo (Imodoka,
amapikipiki, Romoroki).
R/ Inyuguti ya R(
Rwanda) igakurikirwa n’inyuguti 2 kuva kuri AA kugeza kuri ZZ zerekana urwego
ruto n’inyuguti igaragaza urwego runini kuva kuri A-Z imbere.
Inyuma habanza
imibare 3 nyuma A-Z bikajya hejuru y’inyuguri ya R ikurikiwe na AA-ZZ.
c) Abantu bahagarariye ibihugu byabo,
imiryango mpuzamahanga ( Imodoka, amapikipiki, n’ibindi).
R/
d) Ibinyabiziga
bikoreshwa na za Konsula.
e) Ibinyabiziga
biva mu mahanga by’agateganyo.
f) Imodoka
z’imiryango ishamikiye k’uw’abibubye.126(6)
g) Vuga amabara
y’ibyapa byose bimaze kuvugwa haruguru. Ing126(II)
370) Ibimenyetso n’amabara biranga ibyapa
bya polisi n’ingabo z’igihugu bishyirwaho nande? Ing.127
R/ Ni Ministeri
zifite izo nzego mu nshingano zabo.
371) Ibimenyetso n’amabara y’ibyapa
by’ibinyabiziga bikoreshwa n’abayobozi bakuru b’igihugu bigenwa nande? Ing.128
R/ Ni Ministeri
yo gutwara abantu n’ibintu.
372) Vuga ahagaragara ikirangantego cy’igihugu
ku byapa by’ibinyabiziga, haba ku modoka cg ku mapikipiki. Ing.128(Ikitonderwa)
R/ Kigaragara
hejuru mu nguni y’ibumoso imbere naho inyuma ni mu nguni y’iburyo.
373) Iyo ubuze icyapa ndanga ukora iki?
Ing.129(1)
R/ Ubimenyesha
bidatinze ibiro byabitanze.
374) Tandukanya ikimenyetso ndanga n’icyapa
ndanga. Ing.130, Ing.125
R/
375) Izina, izina ry’ingereka n’icumbi bya
nyirabyo bigomba kwandikwa he ku kinyabiziga? Ing.131
R/ Byandikwa
imbere ku ruhande rw’ibumoso.
376) Ni ryari ikinyabiziga cyemerewe
kugendera mu muhanda cyambaye ibyapa by’igihugu cyaturutsemo? Ing.132
R/ Ni igihe
ikinyabiziga kitazaguma mu gihugu ariko gifite ibyapa byemewe n’amasezerano
mpuzamahanga.
377) Ni ryari ikinyabiziga cyitwa ko kiri
mu igeragezwa? Ing.133(1)
R/ Ni igihe kiri
mu igeragezwa n’uwagikoze, n’uwagiteranije, Abasannyi bacyo, Abagishyiraho
karisori, Abakigurisha.
378) Ni ryari ikigo cyitwa ikigo gishinzwe
igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga? Ing.136
R/ Ni igihe
cymewe na Ministeri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu, kandi gikora imirimo yo
gusuzuma ikinyabiziga.
379) Ninde wemerera ikigo kugenzura imitere
y’ikinyabiziga? Ing.137
R/ Ni Ministiri ushinzwe gutwara
abantu n’ibintu.
380) Vuga
ibintu byibura bitatu Umugenzuzi w’ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere agomba
kuba yujuje? Ing.138
R/ Ubumenyi buhagije yavanye mu
ishuri,
Kuba yarakoze byibura imyaka 5 ari
umukanishi,
Ashoboye gusuzuma ikinyabiziga,
Ashoboye kuyobora no gucunga abakozi,
Ashoboye kugaragaza mu nyandiko
ibyasuzumwe,
Yarahuguwe byibura mu gihe cy’amezi
atatu.
381) Vuga
ibkoresho bitanu by’ibanze bipima n’iby’igerageza. Ing.139(A)
R/ Umunzani wo gupima uburemere kuri
buri mutambiko,
Icyuma cyagenewe gusuzuma feri,
Imashini isuzuma icyerekezo cy’ibitara
bimurika cyane,
Ibipimisho by’urumuri,
Igipimisho cya moteri.
382) Vuga ibikoresho
shingiro bikoreshwa by’inyongera bisuzuma ibinyabiziga. Ing.139(A6,A7)
R/ Ijeki kabuhariwe ,
Icyuma gipima niba imodoka itayumbayumba,
383) Vuga ibikoresho
3 bipima n’iby’igerageza by’ibanze n’ibindi bibiri byangombwa.Ing.139(B)
R/ Umunzani wo gupima uburemere kuri buri mutambiko,
Icyuma cyagenewe gusuzuma feri,
Imashini isuzuma icyerekezo cy’ibitara bimurika cyane.
Icyuma gisuzuma ibyotsi bivuburwa n’imodoka.
Igipimisho cya moteri.
384) Ni ibihe
bikoresho by’inyongera bya ngombwa by’ikinyabiziga? Ing.139(B7,B8)
R/ Ijeki kabuhariwe ,
Icyuma gipima niba imodoka itayumbayumba,
385) Vuga ibindi
bikoresho bishobora gukenerwa. Ing.139(C)
R/ Kompureseri y’umwuka n’igipimo cyo guhaga imipira,
Ijeki isunukwa,
Itara rigendanwa,
Ibikoresho binyuranye mu g ufata neza ikigo.
386) Vuga amoko
byibura icumi y’imfunguzo z’ikinyabiziga. Ing.139(D)
R/ Imfunguzo zifite umutwe usatuye,
Imfunguzo zifite ku mutwe hahese,
Imfunguzo ndende zihese ku mutwe,
Urufunguzo rw’amaburo anyuranye,
Ipensi isanzwe,
Ipensi ikata ihese,
Turunevisi z’umutwe ugororotse,
Turunevisi z’umutwe usongoye,
Inyundo 2 zo kugorora,
Igifashi kizenguruka,
Umukasi w’abanyamashanyarazi,
Ipobo itera girisi,
Akabobeza byuma,
Igipimisho cya metero ebyiri,
Imfunguzo ebyiri z’umusaraba,
Imfunguzo za buji,
Imashini isuzuma muri rusange.
387) Ni ibihe
binyabiziga bisuzumwa buri mezi atandatu? Buri
mwaka?Ing.142
R/ Ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe ndetse n’ibitwara ibintu
birengeje toni 3,5 ndetse n’ibyigishirizwaho bisuzumwa buri mezi 6, Ibisigaye
ni rimwe mu mwaka.
388) Amafaranga
y’imirimo y’igenzura agenwa nande? Ing.144
R/ Agenwa n’iteka rya Ministiri w’ubucuruzi abisabwe na ministiri
ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
389) Sobanura mu magambo
arambuye CNSR. Ing.145
R/ CNSR: Ni Komite ishinzwe umutekano mu muhanda.
390) CNSR
igizwe nabande: Prezida?Visi-prezida? Ugize inama? Umunyamabanga? Ing.145
Prezida ni Umuyobozi wo gutwara abantu
n’ibintu muri iyo Ministeri,
Visi-Prezida ni Komanda w’umutwe wa
polisi y’igihugu ushinzwe umutekano mu mihanda.
Ugize inama: ni Umuyobozi ushinzwe
amateme n’imihanda muri Ministeri ibishinzwe.
Umunyamabanga ni Ushinzwe ishami
ry’umutekano mu muhanda muri Ministeri yo gutwara abantu n’ibintu.
391) Iyi
komite CNSR iterana mu gihe kingana iki? Itumizwa nande? Iyo impaka zivutse
zikemurwa n’ijwi ryande?Ing.148
R/ Iterana rimwe mu mezi ane kandi
itumizwa na Prezida wayo kandi n’iyo impaka zivutse zikemurwa n’ijwi rya
Prezida.
392) Agaciro
k’ibyigwa na CNSR bigira agaciro hari abantu bangana iki? Ing.149
R/ Hagomba kuba hari byibura 2/3.
393) Gufunga ikinyabiziga bitegekwa nande?
Ing.152
R/ Bitegekwa
n’umushinjacyaha mu karere akoreramo.
394) Ni hehe hagenewe gufungira
ibinyabiziga? Ing.153
R/ Ni muri Parking
zemejwe na Ministiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Cg se abakuru b’intara
n’abayobozi b’uturere.
395) Ni ryari uva mu murongo wari urimo iyo
mwagendanaga mu bangikanye?
R/ Uwuvamo ari
uko ugiye guhindura icyerekezo.
396) Ni
ryari uta priorité wari ufite?
R/ Ni igihe uvuye mu muhanda mutoya
uriye mu munini,
Igihe uyambuwe n’umukozi ubifitiye
ububasha,
Igihe ugeze ku cyapa kiyikwambura,
Igihe uhuye n’ibinyabiziga ndakumirwa,
Igihe ubonye ko ikinyabiziga gitwarira
abantu hamwe cyatangiye guhaguruka.
397) Ni
ikihe kimenyetso kigaragaza ko wahagaze umwanya munini ?
R/ Ni uko uba
wajimije moteri.
398) Ibimenyetso biromboreje birimo amoko
angahe ?
R/ Birimo amoko 3
Umurongo ucagaguye,
Umurongo udacagaguye,
Umurongo ucagaguye ubangikanye n’udacagaguye.
399) Ni umwanya ungana iki iyo ugiye guparika iruhande rw’icyapa?
R/ Usiga umwanya uhagije.
400) Permis zirimo amoko angahe?
R/ Zirimo amoko atatu:
Permis Provisoire,
Permis Nationale,
Permis internationale.