Imwe mu mirimo yashoborwa neza n’abantu bazi kuvuga
Byanditswe tariki : 2012-10-28 01:13:19 Share | |||
Niba kuvuga atari ikintu winginga kandi ukaba ubikunda, kwaka akazi wirirwa imbere ya computer wandika gusa bishobora kukubihira ugakora ako kazi ari ak’indonke gusa. Ibaze abantu uzi nka ba Kanyombya, Bushombe, Gasumuni, cyangwa abanyamakuru bazwi batandukanye iyo baza gukora akazi gatuma bahora bicaye batavuga cyangwa ari akazi k’ingufu kandi ariko kabasaba guceceka ! Nkeka ko bitari kubashimisha.
N’ubwo usanga tutabasha guhitamo akazi uko tubishatse dukurikije impano twibonamo, bitewe ahanini no gutinya ko katazadutunga, ntibyakubuza kugerageza amahirwe kuko abo byatunze si bake kandi bunguka uko babyifuza. Dore rero tumwe mu tuzi tubera abakunda kuvuga cyane (talkers) : 1. Marketing : Abantu bakora aka kazi akenshi, basabwa kuba bazi kwemeza (convincing). Yaba yemeza abo mu kigo akorera, cyangwa abo ikigo kigurisha ibyo gikora cyangwa kigorisha, cyangwa yewe n’abo gihe serivisi. Ukora aka kazi aba ashinzwe gushimangira umubano hagati y’abo bantu n’ikigo, ndetse akanawubaka. 2. Ubunyamakuru Ubunyamakuru buba burimo akazi gatandukanye.Ariko ni akazi gasaba ko umuntu aba ashabutse mu kuvuga. Yewe n’abakora mu itangazamakuru ryandika, kuko iyo bajya gushaka amakuru, bibasaba kuvugisha abantu batandukanye. 3. Ushinzwe kugurisha (Sales) Ugurisha aba agomba kubaka umubano mwiza n’abaguzi, kuko atabikoze bakwigira ahandi bafatwa neza. Uyu mubano kandi awubaka haba mu kugurisha ndetse na nyuma yaho. NIba utiyizeyeho kuvuga bihagije, uziyakire akandi kazi kuko aka kazakubangamira cyangwa ukagakora utishimye. 4. Ubwarimu Aka kazi, gasaba kubwira abo wigisha kandi ukabemeza ku buryo icyo ubigishije bagifata bukaba ubumenyi bushya. Ni akazi gasaba kuba uzi kuvuga, no gusobanura neza. Hafi 70% by’akazi k’umwarimu, ni ukuvuga. 5. umuyobozi muri za gym n’ahandi abantu bagana bashaka gukora sport : (fitness instructor/Personal coach...) Aka kazi gasaba mbere na mbere kugirana umubano mwiza n’abakiriya, hakiyongeraho no kubatera courages (motivate) bari muri sport. Utavuze ngo ubakangure, ntibazakora neza sport uko ubishaka, bityo intego baje bafite ntibayigereho. 6. Public Relations Aka kazi kajya gusa n’ak’ubunyamakuru, kuko ushinzwe Public relations yubaka ishusho y’ikigo imbere muri cyo ndetse no hanze yacyo cyane cyane yifashishije itangazamakuru n’ibindi bikora nkaryo (banners, affiches, bose babireba, …) 7. Abasosiyale (social workers) Aba bashobora kuba abakangurambaga,, abajyanama, cyangwa n’abandi bose bakorana cyane na sosiyete banayifasha mu bibazo bitandukanye. Aba nabo akazi kabo gashingiye ku kuvuga no kumva, ndetse no gusobanurira imbaga n’ababagana ibijyanye n’imibanire, kurwanya indwara runaka, imyitwarire, …NIba kuvuga atari utuntu twawe, aka kazi kazakugora. 8. Receptionniste : Niwe uhura n’abagannye ikigo bose. Agomba kuba yihanganira gusubiramo ibintu bimwe, no kuvuga hafi igihe cyose ari mu kazi. 9. MC (Master of Ceremony) 10. Umukinnyi cyangwa umuyobozi wa film 11. Umwunganizi mu rukiko (Avocat/attorney) . . Twifashishije www.resumark.com na www.jobs.aol.com
|
Thursday, November 29, 2012
Ukuwashaka akazi bitewe nuko wibona?
Wednesday, November 7, 2012
Subscribe to:
Posts (Atom)