Wednesday, July 3, 2013

NIKI KIRANGA ABAGORE BACA INYUMA ABAGABO BABO?

 IMYITWARIRE IRANGA UMUGORE UCA INYUMA UMUGABO


Abantu bamwe bemeza ko guca inyuma uwo mwashakanye ari ingeso abandi bakemeza ko biterwa nuko uwo mwashakanye atakwitaho hakaba hari bimwe umuburana ukajya kubishaka ahandi. Umugabo uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro, niyo abihishe nta mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye.
Bitandukanye n'umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we, imyifatire ye irahinduka. Imwe mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo we, hari n'abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo ariyo nzira baganamo rimwe rimwe batanabizi. Abo rero bakwiye kwikosora kugira ngo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba.
1. Kuzinukwa: Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa, ntamusasire neza, bagera mu busaswa akamutera umugongo, rimwe akitwaza umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.
2. Kutubaha umugabo: Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n'uburyo yanga kubahiriza ibyemezo bifatwa n'umugabo.
3. Kwigira muto: Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw'inkumi, akiga kuvuga nk'inkumi, akitwara nk'umukobwa muto akanagendana n'abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ari muri adolescence.
4. Kutita kuby'urugo: Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ni umutima w'urugo aba agomba kumenya ibibera mu rugo byose, ibikoresho byo murugo bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba guhahwa n'ibindi byose urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk'utahaba.
Written by alphany

No comments:

Post a Comment